Hahembwe imishinga ine yahize indi muri iAccelerator

Hahembwe imishinga ine yahize indi muri iAccelerator

Hahembwe imishinga ine yahize indi mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) ishishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’iby’ubuzima bw’imyororokere byugarije sosiyete.

Umuhango wo guhemba iyi mishinga wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2022. Imishinga ine yatsinze yatoranyijwe mu icumi yari yageze mu cyiciro cya nyuma. Buri mushinga watsinze uzahembwa 10.000$ (arenga gato miliyoni 10 Frw) ndetse ba nyirawo bazahabwa ubujyanama buzabafasha kunoza neza ibyo bakora.

Umushinga wa mbere watsinze muri iAccelerator yabaga ku nshuro ya kane ni ‘BohokApp’ wa Gentil Rafiki na Egide Tumukunde. Uyu mushinga ni urubuga rugamije gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zigamije kubafasha hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI).

Umushinga wa kabiri watsinze ni ‘JoCare’ wa Jérôme Nshimiyimana, Diane Ishimwe Nzanana na Claude Hirwa Niyibizi. Uzafasha abantu barimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umushinga wa gatatu watsinze ni ‘Tele-mental health (Let’s Reason)’ wa Michael Tesfay na Amanda Akaliza. Uyu mushinga uzafasha mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umushinga wa kane watsinze ni ‘Urungano best-friend podcast book’. Ni umushinga wo gushyira mu buryo bw’amajwi ibitabo bikubiyemo inyigisho n’amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Iyi mishinga yatsinze yatoranyijwe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batanu barimo Mercy Mungai, usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa ishami ryo mu Rwanda (UNFPA Rwanda), Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi.

Aka kanama nkempurampaka kandi kari kagizwe n’Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga NCPD, Tuyizere Oswald, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gitanga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga cya “Karisimbi Technology Solutions”, Igitego Angelo ndetse na Iyamuremye Jean Damascène usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wahujwe n’igikorwa ‘cy’Ihuriro ry’urubyiruko’ riganira ku mbogamizi zishobora kubangamira ubuzima bwo mu mutwe, n’ubuzima bw’imyororokere.

Iri huriro ryatanzwemo ibiganiro byagarutse ku nzitizi zijyanye n’imibereho ndetse n’umuco zikibangamiye gahunda yo gutanga ubumenyi mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’ubuzima bw’imyororokere.

Karangwa François ukorana n’urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga, yavuze ko Leta y’u Rwanda imaze gukora byinshi mu gufasha abafite ubumuga kugira ngo bagerweho na serivisi zose kimwe n’abandi.

Ibi yabihuriyeho na Dr. Jean Pierre Ndagijimana wagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kwiroha mu biyobyabwenge no kunywa inzoga mu kwiyibagiza ibibazo bitandukanye ruhura nabyo, ko ahubwo rukwiye gushaka ubujyanama n’ubuvuzi igihe biri ngombwa kuko aribyo bifasha.

Umuyobozi Wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, yashimye abitabiriye iri rushanwa bose n’ababashije gutsinda.

Yasabye urubyiruko kumenya ko rufite igihugu kirukunda bityo narwo rukwiye guharanira kwiteza imbere.

Ati "Rubyiruko, nk’uko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ahora abibibutsa, mufite igihugu kibakunda. Natwe nka Imbuto Foundation yaba abakozi ndetse n’abanyamuryango turabasaba kongera kwiyitaho mukikunda. Muhore muzirikana ko mufite igihugu kibakunda ndetse kibitaho, ahasigaye ni ahanyu."

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba n’Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Noella Bigirimana, yashimiye buri wese witabiriye ihuriro ry’urubyiruko n’umuhango wo guhemba abatsinze muri iAccelerator, ashimangira umuhate urubyiruko rufite mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Irushanwa rya iAccelerator ry’uyu mwaka ryiyandikishijemo abarenga 400 baje gutoranywamo 40. Muri aba ni ho hatowemo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma ari naho havuyemo bane batsinze.

Story by igihe.com

About us

Do you believe that your brand needs help from a creative team? Contact us to start working for your project!

Read More

Banner ad

 

Are you looking for